Inzego z’umutekano zahagurukiye ubwambuzi bushukana, abagera kuri 767 babufatiwemo

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abantu bihererana abandi bakabambura amafaranga babizeza akazi cyangwa kuzabajyana mu mahugurwa mu mahanga  cyangwa kubabonerayo akazi, abandi bagahamagarwa ku matelefoni babwirwa ko batsindiye amafaranga  n’ibindi bihembo ahantu runaka.

Muri uyu  mwaka  wa 2019  gusa  abantu bagera kuri 767 bamaze gufatirwa mu byaha by’ubwambuzi bushukana, bakaba  barambuye amafaranga abarirwa muri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.  Kuri ubu Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano  bahagurukiye  kurwanya ubu bwambuzi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Uwamahoro Claudine(izina ryahinduwe) yitabye telefoni ahamagawe n’umuntu  atazi  wamubwiye ko yitwa Bizimana Innocent, amubwira ko ari mu bantu batoranyijwe  kuzitabira inama ihuza urubyiruko rwihangiye imirimo (young entrepreneurs), inama yagombaga kubera mu gihugu cya Qatar.

Uyu Bizimana akaba yarabwiraga Uwamahoro ko akora muri Minisiteri y’ubucuruzi mu ishami rishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga. Bizimana akaba yarashutse Uwamahoro amubwira ko  iyi minisiteri yateguye inama  k’ubufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere(UNDP).
Uwamahoro yabwiye  Bizimana ko adafite urwandiko rw’inzira rumwemerera kujya mu mahanga (passport), Bizimana amubwira ko atagomba kubigiraho  ikibazo kuko mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka hari umuntu witwa Besigye Fred ushinzwe korohereza abantu batoranyijwe kuzitabira iyo nama.

Uwamahoro yahise abwira  Bizimana ko adafite amafaranga yo  kwitegura kujya muri iyo nama harimo n’ayo kwishyura urwandiko rw’inzira. Bizimana yahise abwira Uwamahoro ko ibijyanye n’amafaranga y’urugendo ndetse n’ibyangombwa byo kujya mu mahanga ari ibibazo bizakemurwa n’abateguye inama.

Mu buhamya bwa Uwamahoro, izina ryahinduwe akomeza avuga ko uyu Bizimana wiyitaga umukozi wa Minisiteri y’ubucuruzi yageze aho akamusaba koherereza  Besigye Fred amafaranga  y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000rfw) noneho andi asigaye akazatangwa n’abateguye inama.   Uwamahoro  avuga ko yaje kugira amakenga agakurikirana ashaka kumenya Bizimana, abaza mu bantu bari bamubwiye ko barimo gutegura inama , bamubwira ko batazi uwo Bizimana ndetse ko n’iyo nama yamubwiye ntayo bazi.

Uwamahoro yihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano nazo zihita zitabara, abantu babiri bahise bafatwa aribo uwitwa Nkurunziza Hammed na Birikunzira Salomon, aba bombi bafashwe muri Kanama 2019,  tariki ya 1 n’iya 3 bombi bafatirwa mu mujyi wa Kigali.

Iperereza ryaje kugaragaza ko aba bombi batangiye ibikorwa by’ubwambuzi bushukana kuva mu mwaka w’2014 aho bagendaga bakoresha imyirondoro itariyo.  Uyu witwa Nkurunziza abantu yashukaga yababwiraga ko yitwa Nsengiyumva Sam, ubundi akiyita Evode, hakaba ubwo yiyita Padiri Noel cyangwa akababwira ko yitwa  Bizimana Innocent nk’uko yari yabibwiye Uwamahoro Claudine twababwiye haruguru.  

Uwitwa Birikunzira Salomon yakoreshaga amazina nka Matabaro James cyangwa Nshimiyimana Jean  Bosco.  N’ubwo  Uwamahoro yashoboye guhita atanga amakuru bigatuma  atamburwa,  iperereza rigaragaza ko   hari abandi bantu bagera kuri 15  bashutswe na bariya bagabo bakabambura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.


Iperereza rigaragaza ko kuva muri Gashyantare 2016 Birikunzira Salomon yigeze gufatwa arafungwa azira icyaha cy’ubwambuzi bushukana, yafunguwe muri Nzeri 2018 , nyamara bigaragara ko gufungwa ntacyo byamumariye kuko  amaze gufungurwa yasubiye muri bya byaha, ahubwo ashoramo  n’abandi kuko nibwo yahise azana uwitwa Nkurunziza Hammed muri ibyo byaha, usibye ko nawe  atari ubwa mbere agaragaye muri ibyo byaha kuko Nkurunziza nawe yari yarigeze kumara amezi 18 muri gereza ya Mageragere azira ibyo byaha by’ubwambuzi bushukana.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera,  avuga ko aba bajura bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bagere ku mugambi wabo.


Yagize ati: ”Uyu Bizimana na Nkurunziza birirwaga bazenguruka hirya no hino mu bitaro bashakisha ibyangombwa by’abantu byatakaye  nk’indangamuntu biba bihari birangishwa cyangwa  bagashakisha imyirondora y’abantu bitabye Imana  iyo myirondoro yose bakaba ariyo bifashishaga  bahamagara imiryango n’inshuti z’abo bantu.”

Yakomeje avuga ko aba bagabo bakundaga kujya mu nzu zicuruza serivisi za murandasi (internet Café) bakareba abantu bibagiwe gufunga imeli zabo(email) cyangwa se abasize bafunguye amadosiye yabo ariho imyirondoro yabo.


Ati: ”Hari abirirwa bazenguruka mu mazu acuruza serivisi za murandasi(Cyber Café) bakareba niba hari abantu bibagiwe gufunga imeli zabo(email) cyangwa  ko hari abibagiwe gufunga amadosiye yabo bagaherako batwara imyirondoro  bakazahamagara cyangwa bakamwandikira.  Hari n’abahamagara abantu bakababwira ko batsindiye amafaranga runaka muri tombora y’ibigo by’itumanaho ariko kugira ngo bazabone ayo  mafaranga cyangwa ibihembo batsindiye  bakababwira ko  bagomba kugira amafaranga batanga.”

Imibare itangwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko kuva uyu  mwaka wa 2019 watangira  bakiriye ibirego  bigera kuri 446 bijyanye n’ubwambuzi bushukana, abantu 767 bakaba bamaze gufatirwa muri ibyo byaha.  Raporo kandi igaragaza ko  muri icyo gihe cyose aba bajura bamaze kwambura abantu  amafaranga  y’u Rwanda  abarirwa muri miliyoni cumi n’eshanu(15,000,000 ).

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle  avuga  ko  ibirego byinshi biba bijyanye n’abantu bavuga ko bashutswe ko batoranyijwe kujya mu mahugurwa mu mahanga cyangwa bagahamagarwa babwirwa ko batsindiye amafaranga cyangwa ibihembo bihenze mu bigo by’itumanaho.

Yagize ati: ”Hari abazana ibirego  bijyanye  no kuba barashyize amafaranga  yabo mu bigo bikoresha amafaranga mu buryo bwa murandasi (crypto-currency scams; conmen), aho bababwira ko bazabungukira inshuro nyinshi z’ayo bazaba bazanye.  Hari abakoresha inyandiko mpimbano biyita abayobozi  mu bigo bikomeye bagashuka abantu  ngo bajye bazana ibikoresho muri ibyo bigo babahe amafaranga cyane cyane baba babasaba kuzana ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyuma by’amamodoka n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko hari n’abagendana ibipapuro bakase neza  bakomekaho amadolari y’Amanyamerika wabona ibyo bipapuro ukagira ngo ni mazima, bakagushuka ngo bagiye kukuvunjira ahubwo bakaba baguhaye ibipapuro bitabara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera  arasaba abanyarwada kuba maso bakwirinda umuntu wese uza abashukisha ibitangaza, dore ko bakoresha amayeri menshi bigira abagira neza.

Yagize ati: ”Abantu bagomba kumenya ko ibyo tuvuga ari ukuri, ubwambuzi bushukana buriho ndetse cyane, barimo kwihuriza mu matsinda atandukanye bagakoresha amayeri menshi yo kwambura abantu. Nihagira uguhamagara akubwira ko watsindiye ibihembo runaka ntukamwemerere.”

Yakomeje ashishikariza abanyarwanda kugera ikirenge mu cya Uwamahoro Claudine bakajya babanza gushishoza ibyo babwiwe bakirinda guhita bemera ibyo umuntu wese ababwiye kuko bariya bambuzi baba barafashe  umwanya wo kwiga ku muntu bagiye kwambura. Bakamenya aho  afite intege  nkeya bakaba ariho bahera bagushuka bakakwambura, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru  hakiri kare ku nzego z’umutekano.”


Abantu kandi bagirwa inama yo kujya bihutira guhamagara Polisi y’u Rwanda cyangwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igihe hari umuntu baketseho kuba ari mu bikorwa bw’ubwambuzi bushukana. Bakaba bahamagara kuri telefoni zikuriki: 112 (iza Polisi y’u Rwanda) naho RIB bakitabaza 166. Bashobora no guhamagara  kuri  0788311152, 0788311829 bakaba bahabwa ubufasha bwihuse.


Urwego rw’ubushinjacyaha buvuga ko umubare munini w’abafatirwa muri ibyo byaha bahamwa n’ibyaha bagahabwa ibihano  bitandukanye mu gihe hari n’andi madosiye arimo gukirikiranwa  mu bushinjacyaha.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri     rusange  mu ngingo yaryo ya  174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).  

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164