Ibitujuje ubuziranenge birengeje miliyoni 100 nibyo byafashwe muri operasiyo usalama ix

Ku itariki ya 19/08/2023 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanije n’izindi nzego rwagaragaje ibiribwa, ibinyobwa, imiti n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka 100.453.950 frw byafashwe mu gikorwa cyiswe “Operation USALAMA IX” y’uyu mwaka wa 2023.

Iyi operasiyo ni igikorwa  ngarukamwaka, ikaba itegurwa n’umuryango uhuza abayobozi ba polisi mu karere k’iburasirazuba (EAPCCO) ifatanyine na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) ikaba igamije kurwanya no gukura ku isoko ibi bicuruzwa bitujuje ubuzirange.

Ku nshuro yayo ya 9 “Operation USALAMA” yakozwe kuva tariki ya 14-18 Kanama 2023. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya RIB, Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B Murangira, ari kumwe n’uwa Polisi y’igihugu, CP Kabera John Bosco n’uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurenegera umuguzi (RICA) yavuze ko iyi operasiyo yagenze neza kubera ubufatanye no guhuza imbaraga n’izindi nzego.

Dr. Murangira yatangaje ko abakekwa bafatiwe muri iyi operasiyo bangana na 67 bafungiye kuri sitation za RIB zitandukanye mugihe dosiye zabo ziri gukorwa kugirango zishyikirizwe ubushinjacyaha. Muri bo hakaba harimo abanyarwanda 29 n’abanyamahanga 38.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guca intege ibi bikorwa hanaciwe amande abarenga ku mabwiriza, gufunga inganda no kwangiza ibicuruzwa bimwe, asaba abaturarwanda kutarebera abacuruza cyangwa bagakwirakwiza ibi bicuruzwa.

Yagize ati ”Ibi bikorwa byo gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge bikwiriye kureberwa mu ndorerwamo y’ibikorwa by’ubugome kuko bifite ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse no ku bukungu bw’igihugu. Kubw’iyo mpamvu, nta muntu numwe ukwiye kubirebera cg ngo abihishire dukwiriye twese kubirwanya.”

Naho umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera yibukije ko abacuruzi bafite uruhare rukomeye mu kurinda abaturarwanda ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko bibangamira umutekano. Yagaragaje kandi amwe mu mayeri akoreshwa harimo guhindura amatariki y’igihe ibiruzwa bizatakariza agaciro ndetse no gupfunyika ibicuruzwa mu bintu bidahuye n’ibicuruzwa birimo.

Dr. Niyomugabo Eric, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, yibukije ko ari inshingano za buri muturarwanda wese kugenzura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka kuri buri wese.

Umuyobozi wa RICA, Madamu Uwumukiza Beatrice yashishikarije abacuruzi kugaragaza no gutanga amakuru yuzuye ku bicuruzwa byabo, anakangurira abaguzi gushishoza mbere y’uko bagura ibicuruzwa ibyo aribyo byose.

Izindi nzego zahuriye muri iyi operasiyo ni; Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB), Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’igihugu gishizwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG), Ikigo cy’igihugu gishizwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda (RMB) n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

RIB irongera kwibutsa abanyarwanda kudahishira abakora ibikorwa nkibi ndetse no gutanga amakuru mu gihe hari aho ubonye abacuruzi bacuruza ibyarengeje igihe cyangwa se ibitujuje ubuziranenge ndetse nabigana ibyakozwe n’abandi.

 

 

 

 

 

 

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164