RIB irasaba abaturage ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije

Ku itariki ya 18 Kanama mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasoje ubukangurambaga ku byaha byibasira ibidukikije rwakoreraga mu turere 12 tubarizwamo cyangwa turi mu nkengero y’amashyamba manini agize za pariki z’Igihugu.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka” bwari bugamije kwigisha no gusobanurira abaturage uburyo bwo kwirinda no kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije birimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kubungabunga ubutaka, imigezi, ibiyaga n’inyamaswa zirinzwe n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenza ibyaha byibasira ibidukikije muri RIB, Bwimba David avuga ko ubu bukagurambaga mu baturage ari bumwe mu buryo RIB ikoresha ndetse biri no mu ngamba ifite zo guhangana n’ibi byaha.

Yagize ati: “Kwigisha abaturarwanda ibijyanye n’ibyaha bikorerwa ibidukikije biri mu nshingano za RIB zo gukumira ibyaha kuko tutabereyeho guhana ababifatirwamo gusa. Ubu bukangurambaga rero bwadufashije kugeza ku baturarwanda cyane cyane abaturiye amashyamba manini mu gihugu uburyo bwo kuyabungabunga ndetse n’icyo amategeko avuga ku bijyanye no kurinda ibidukikije.”

Ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku mugaragaro tariki ya 19 Kamena 2023 mu Karere ka Rusizi bikaba byarakorerwaga mu baturage b’Uturere dukikije cyangwa tubarizwamo amashyamba manini agize pariki enye z’Igihugu arizo; Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iy’Akagera, n’iy’Ibirunga.

Utwo turere ni Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Muhanga, Kamonyi, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Gatsibo na Kayonza. Bwana BWIMBA akomeza asaba abaturarwanda baturiye pariki z’igihugu ubufatanye mu kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije.

“Turasaba abaturarwanda gukomeza ubufatanye mu kubungabunga, gukumira no kwirinda ibikorwa byose bibangamira cyangwa bikangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka mbi ku buzima harimo no kubutakaza mu gihe habayeho ibiza, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2023 imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 130, batanu baburirwa irengero, inangiza amazu ndetse n’ibikorwaremezo mu turere twa Rubavu, Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyamagabe, Gakenke, Gicumbi na Burera.

RIB mu bukangurambaga bwayo yibukije abaturiye aya mashyamba manini agize pariki akamaro kayo ku buzima bw’abo ndetse no ku nyungu rusange z’igihugu, ibasobanurira uburyo bwo kuyabungabunga ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima bituyemo inashimangira ko ari inshingano za buri muturarwanda wese kubungabunga, kurengera no guteza imbere ibidukikije.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bahigiye byinshi batari bazi, bakaba bazagenda babisangiza banigisha abandi kugirango ubutumwa RIB yabegejejeho nabo buzabafashe kwirinda ibi byaha.

Uwitwa Nyirahabimana Suzana, utuye mu Mudugudu wa Gashaka, Akagali ka Kabumba, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yagize ati: “Hariho byinshi bagiye batubwira tutari tuzi nko kwica inyamaswa zirinzwe niyo yaba iri mu murima wawe cyangwa wishakira akaboga ngo ni icyaha. Banaduhaye imirongo yo guhamagaraho mu gihe tubonye izi nyamaswa zagiye mu ngo z’abaturage kugirango abashinzwe umutekano bazisubize aho zituye aho kugirango abaturage bazice.”

Naho uwitwa Kajebunuma James utuye mu Karere ka Rutsiro, Akagali ka Mwendo, Umurenge wa Mukura we yagize ati:”Hari abantu batemaga amashyamba uko biboneye ariko ubu RIB yatubwiye ko bitemewe kuko biteza ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi. Tuzagenda rero tubibwira abo bantu kugira ngo izo ngaruka tuzirinde.”

Uretse ibyaha byibasira ibidukikije, RIB yaboneyeho umwanya wo kuganiriza no gusobanurira abaturage batuye muri utu turere uko bakwirinda n’ibindi byaha by’inzaduka birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ibasaba ubufatanye mu kubikumira no kubirwanya.

Abagenzacyaha ba RIB banakiriye ibirego bitandukanye by’abaturage hakoreshejwe ibiro ngendanwa byayo (Mobile Station), aho ibyo birego bifungurirwa dosiye bigakurikiranwa kimwe nk’ibitangwa kuri za sitasiyo zayo mu gihugu.

Ubu bukangurambaga ku byaha byibasira ibidukikije RIB yabukoze ku bufatanye na Minisiteri y'Ibidukikije (MINEMA), Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB), Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’ Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164