Tumenye imikorere ya Isange One Stop Centre na serivisi itanga

Isange One Stop Centre ni ikigo cyatangijwe ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame mu mwaka 2009 nyuma y’uko bigaragaye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongeraga ndetse n’abarikorewe ntibabone ubutabazi bw’ibanze bwihuse n’ubutabera buboneye.

Iki kigo cyatangiriye imirimo yacyo muri Polisi y’Igihugu kigamije guhuriza hamwe serivisi zose uwahohotewe akenera hatabayeho gusiragira ashaka ubufasha mu nzego zitandukanye. Izi serivisi zirimo iz’ubuvuzi, ubujyanama mu by’ihungabana, n’ubutabera.

Isange ihuza inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ari narwo rushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange.

Serivisi za Isange zihabwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (harimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri, ihohotera rishingiye ku mutungo, n’ihohoterwa rishengura umutima) hamwe n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Izi serivisi kandi zihabwa abantu b’ingeri zose baba abana b’abakobwa n’abahungu, abagore n’abagabo. Ku bana bakiri bato, Isange One Stop Centre igira icyumba cyihariye gifasha mu kuganira n’abana hakusanywa ibimenyetso byifashishwa mu butabera. By’umwihariko, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafashwa mu kuganira n’abatanga serivisi za Isange hifashishijwe inzobere mu rurimi rw’amarenga.

Serivisi za Isange zitangirwa mu bitaro 48 mu gihugu hose birimo iby’Uturere, iby’Intara n’ibitaro by’icyitegererezo ndetse no mu bigo nderabuzima byose mu gihugu hakaba hatangirwa serivisi z’ibanze za Isange. Aha hose serivisi za Isange zitangwa iminsi yose, amasaha 24 kuri 24 kandi ku buntu.


Serivisi zitangwa na Isange One Stop Centre

1.    Ubuvuzi bwunganira ubutabera (Medical legal support)
Iyo uwahohotewe ageze kuri Isange, ahabwa ubuvuzi bufasha gukusanya no kurinda ibimenyetso, akanahabwa imiti imurinda kwandura agakoko gatera SIDA iyo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa ku mubiri. Uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahabwa kandi imiti ikumira izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamwe n’imiti ikumira gusama.

2.    Ubujyanama mu isanamitima n’ihungabana (Counselling and Psychological support)
Serivisi z’ubujyanama mu isanamitima n’ihungabana zihabwa abantu bagize agahinda gakabije (depression) ndetse n’izindi mpamvu ziterwa no kwiheba kubera ibibazo bitandukanye baba bahuye nabyo. Kuri Isange One Stop Centre uhasanga abajyanama batandukanye bakwakira, bakaguhumuriza, bakanakugira inama y’uburyo wakwivana muri ako gahinda n’umubabaro. Aba bajyanama banakora isesengura kinyamwuga bagatanga na raporo yifashishwa mu butabera.

3.    Serivisi z’Ubugenzacyaha
Muri iyi serivisi, Umugenzacyaha wa RIB atega amatwi uwahohotewe, akumva ibyaha yakorewe n’uburenganzira bwe bwahungabanyijwe, akabihuza n’icyo amategeko ateganya. Ashakisha kandi ibimenyetso by’icyaha, yamara kubikusanya dosiye akayoherereza Ubushinjacyaha.

4.    Icumbi ry’igihe gito (Safe room)
Serivise y’icumbi ihabwa uwahohotewe ugikeneye gukomeza kwitabwaho muri Isange. Ihabwa kandi uwahohotewe ufite ikibazo cy’umutekano bigaragara ko asubiye aho yabaga umutekano we waba uri mu kaga. Igihe uwahohotewe amara mu icumbi ry’igihe gito muri Isange kijyana n’imiterere y’impamvu yatumye acumbikirwa.

5.    Gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe (Reintegration)
Iyi serivisi ihabwa uwahohotewe amaze guhabwa ubufasha na serivisi zavuzwe haruguru ageze igihe cyo gusubira mu muryango no mu buzima busanzwe. Aha uwahohotewe ahabwa ubujyanama bw’imyitwarire ndetse Isange igakorana n’inzego z’aho atuye mu rwego rwo kumwakira no kumufasha gusohoka mu bibazo yahuye nabyo hakumirwa ingaruka zikomoka ku ihohoterwa.


Ibimaze kugerwaho na Isange One Stop Centre

Kuva Isange yashyirwaho, imaze gufasha abantu benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Isange yabaye intangarugero mu Karere u Rwanda ruherereyemo, muri Afrika ndetse no ku isi mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Ibi byatumye abantu b’ingeri zose bava mu bihugu bitandukanye bagakora ingendo-shuri muri Isange, nyuma bakajya gushinga ibigo birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu bihugu byabo bahereye ku rugero rwa Isange One Stop Centre.

Imirongo itishyurwa wahamagaraho

Uwahohotewe cyangwa utanga amakuru ku ihohoterwa yahamagara imirongo itishyurwa ikurikira:
•   3512: Ihohoterwa rikorerwa mu ngo
•   116: Ihohoterwa rikorerwa abana
•   3029: Serivisi za Isange One Stop Centre

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164